Mu Rugo / Abo turi bo

Abo turi bo

Umunyabugeni Ndarama,

Mountain Creative  yatangiye imirimo yayo muri Nzeri 2018, ikaba ari na kampani (company) ikora ibijyanye no gutunganya ibitabo no kubigurisha. Kuva icyo gihe yakoraga ubuvugizi no gufasha abashaka izo serivisi (Consultant in Book Publishing) ariko kuva muri Nyakanga 2020 yatangiye gahunda yo gukora ibitabo mu izina ryayo (Comic Book Publishing), ndetse hiyongeraho n’umushinga wo gutanga amahugurwa n’amasomo magufi ku bantu bose babyifuza (Online Comic Art Course) bijyanye n’Inkuru zishushanyije. Buri mwaka hazajya hategurwa iserukiramuco ry’inkuru zishushanyije zitabirwe n’ababashije kwihugura mu masomo azatagwa.

Mountain Creative yatangijwe n’abanyabugeni batandukanye, bakaba bazwi cyane mu gukora inkuru zishushanyije mu binyamakuru n’ibitabo,  mu mpera z’umwaka wa 2020 bakaba barakoze umushinga watoranyijwe muri gahunda y’ ikigega cyo kuzahura inganda ndangamuco cyashyizweho na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ifatanyije na Imbuto Foundation binyuze muri ART RWANDA-Ubuhanzi.

Uyu mushinga wo gutanga amasomo ugamije kuzamura ibikorwa byo gukora ibitabo by’inkuru zishushanyije no kubiteza imbere. Zimwe muri gahunda z’ingenzi ziwugize ni ugutanga amasomo no gukora iserukiramuco. Mountain Creative iriho kandi ifasha abantu batandukanye bashaka gutegura amarushanwa agiye atandukanye ajyanye n’ubugeni ndetse mu buryo ubwo ari bwo bwose ko ihari nk’igisubizo maze amarushanwa akaganda neza cyane uko byifuzwa.