Mu Rugo / Amasomo

Amasomo

INCAMAKE Y’AMASOMO

Aya ni  amasomo y’ibanze mu gushushanya afasha buri wese ufite impano cyangwa  akaba afite ubushake mu kumenya ibyerekeranye no gushushanya. Aya masomo kandi atuma buri wese uyakurikiye amenya uburyo bwo kunoza ibishushanyo yikoreye.

Gushushanya inkuru ni umwuga mwiza ku buryo kubimenya cyangwa kubigiraho amakuru ahagije ari ibintu byiza mu buzima, kuko bituma uburyo bwo gutanga ubutumwa bwaguka iyo binyuze mu bishushanyo.

 

Aya masomo twabateguriye agenewe abantu bose, baba abakuze cyangwa abana bashobora kuyakurikirana nta nkomyi, kuko ateguye ku buryo bworoheye buri wese.

INTEGO Y’AYA MASOMO

Aya masomo afasha buri wese uyakurikiranye kugira ubumenyi bw’ibanze mu gushushanya, akanatuma impano ye yaguka. Abakuze azabafasha kuruhura ibitekerezo no guhanga inkuru mu mashusho ndetse abakiri bato na bo azabafasha kuba bahitamo umwuga wo gushushanya mu mashuri y’ubugeni yisumbuyeho.

NYUMA Y’AMASOMO

–  Umunyeshuri azaba afite ubushobozi bw’ibanze mu Gushushanya inkuru mu buryo bwe kandi neza.

– Umunyeshuri kandi azaba asobanukiwe iby’ingenzi by’ibanze bigenderwaho mu gushushanya.

ICYO TUGAMIJE

– Ni ugufasha abana, urubyiruko n’abakuze kubona amahugurwa n’amasomo magufi abafasha gukoresha impano zabo mu gushushanya;

– Gutegura buri mwaka amarushanwa atandukanye, imurikagurisha ndetse n’iserukiramuco ku rwego rw’igihugu byitabirwe n’abanyeshuri bose bazaba barakurikiranye aya masomo.

UBURYO BWO KWIGA

 Muri aya masomo uzajya uba uri kumwe  n’ abarimu babiri bagufasha gusobanukirwa neza binyuze mu mashusho ndetse n’inyandiko hakoreshejwe urubuga rwa website.

Ushobora kandi no kubavugisha mu buryo bwa email [courses@mountaincreative.rw], igisubizo kiboneka bitarenze amasaha 24,  cyangwa se kuri telephone ubahamagaye (call), kwandikirana  sms (chat) ndetse n’uburyo bw’amashusho (video call) 0787779742.

INYUNGU ZO KWIGA HAKORESHEJWE INTERINETI 

  • Kwiga mu gihe ufite umwanya bigatuma ukoresha igihe neza
  • Gukoresha ibikoresho bike
  • Kwigishwa n’inzobere
  • Kumenyera uburyo bw’iyakure mu kwiga (E-learning)

DORE UBURYO WAKORESHA KWIYANDIKISHA

Kwiyandikisha bikorwa rimwe gusa, igiciro ni  15.000 RWF, wishyura na MOMOPAY *182*8*1*413272*15000#, ushaka gukoresha ubundi buryo watwandikira kuri courses@mountaincreative.rw.

AHO WABARIZA IBINDI IBISOBANURO

Tel: 0787 779 742

Email: courses@mountaincreative.rw

Cyangwa ushobora no kudusanga ku cyicaro i Gikondo hafi na sitasiyo HASS PETROLEUM, umuhanda KK 567 St muri metero 100.

Kanda hano ubone IBIBAZO N’IBISUBIZO Byabajijwe na benshi.

IBIGIZE ISOMO RYO GUSHUSHANYA INKURU

IBIRIMO

1.1. Incamake y’isomo
1.2. Intego y’isomo
1.3. Ibikoresho
1..4. Igishushanyo cy’umunyeshuri
2.1. Umumaro w’imirongo mu gushushanya
2.2. Umwitozo wo guca imirongo
2.3. Gukora imitako binyuze mu mirongo igice cya mbere
2.4. Gukora imitako binyuze mu mirongo igic cya kabiri
3.1. Gushushanya ibinyampande
3.2. Gushushanya ibinyampande ukabikuramo ibintu bitandukanye
3.3. Umwitozo wo gushushanya ibikoresho
4.1. Intangiriro yo gushushanya ibidukikije
4.2. Uburyo bwo gushushanya ibidukikije
4.3. Umwitozo wo gushushanya ibintu n’ibidukikije
4.4. Intangiriro: gushushanya Inyamaswa
4.5. Uburyo bwo gushushanya inyamaswa
4.6. Umwitozo wo gushushanya ibintu, ibidukikije n’inyamaswa
4.7. Intangiriro: gushushanya Umuntu
4.8. Uburyo bwo gushushanyaUmuntu
4.9. Umwitozo wo gushushanya ibintu, ibidukikije, inyamaswa n’Umuntu
5.1. Gushushanya n’ikaramu y’igiti
5.2. Guhitamo aho maso areba mu gishushanyo
5.3. Gukora imirongo yerekana neza igishushanyo (Uburyo bworoheje)
5.4. Gusiga amabara(Uburyo bworoheje)
6.1. Intangiriro y’inkuru zishushanyije
6.2. Igitekerezo no kwandika inkuru
6.3. Gukora Imbanzirizamushinga y’inkuru
6.4. Gukora Intera naho kureba
6.5. Gushushanya inkuru n’ikaramu y’igiti
6.6. Guca imirongo igaragaza igishushanyo
6.7. Gukoresha Amabara mu nkuru n’imitako
6.8. Kwandika amagambo ku nkuru zishushanyije
7.1. Gutunganya inkuru no gukora igitabo
7.2. Gukoresha imbugankoranyambaga no kugeza inkuru ku basomyi
7.3. Gusoza

Kanda hano ubone IBIBAZO N’IBISUBIZO Byabajijwe na benshi.