Mu Rugo / Amakuru mashya / IBIBAZO N’IBISUBIZO bijyanye n’amasomo

IBIBAZO N’IBISUBIZO bijyanye n’amasomo

Kanda kuri buri kibazo kugira ngo ubone Igisubizo

Ibibazo n’Ibisubizo bijyanye n’amasomo

Yego, amasomo yacu ateguye ku buryo buri wese yayumva mu gihe afite umwanya n’ubushake.
Amasomo yacu aboneka kuri murandasi (Interineti) wabasha kuyakurikirana aho uri hose bisaba kuba ufite telefone ya simati cyangwa mudasobwa bikoresha interineti.
Oya, Nta masomo yandi usabwa gusa usabwa kugira ubushake n’umwete kugira ngo bikorohere kumenya gushushanya vuba.
- Email;
- Nimero ya Telefone;
– Ifoto imwe;
– Kuzuza Form y’umwirondoro iboneka ku rubuga rwa mountaincreative.rw ahanditse Kwiyandikisha.
Igiciro cyo kwiyandikisha hamwe amasomo ni 15.000 RWF atangwa rimwe, nta yandi wongera gutanga kugeza usoje. Kwishyura wakoresha momopay *182*8*1*413272*15000#, ushaka gukoresha ubundi buryo watwandikira kuri courses@mountaincreative.rw.
Amasomo atangira igihe cyose wiyandikishije ushobora gusoza hagati y’amezi ane n’atandatu mu gihe wize nibura iminsi ibiri mu cyumweru.
Oya, buri wese agomba kugira konti ye yo kwigiraho kugira ngo abashe gutanga umukoro yahawe mu mazina ye.
Ceritifika dutanga ni iyo ku rwego rw’amasomo y’ibanze mu gushushanya wayakoresha gusa mu kongera agaciro umwirondoro usaba ukazi (CV).
Bisaba kuba ufite interineti ihagije kandi ikora neza kugira ngo wige, niyo mpamvu igiciro cy’amasomo ari gito ugeranyije n’agaciro amasomo ateguranye kuko wishyura 10% by’agaciro kayo, andi asigaye twizera ko wayifashisha mu gushaka interniti n’ibindi bikoresho bwagufasha aribyo telefone ya simati cyangwa mudasobwa.
Amasomo ateguye mu buryo bw’amashusho ndetse agaherekezwa n’inyandiko byagufasha gusobanukirwa. Ndetse n’ufite ubumuga bwo kutabona ashaka kumeya ibyerekeye gushushanya yakumva neza amajwi agize amasomo. (Iki ni ikibazo cy’ingenzi twabajijwe n’abanyeshuri batandukanye).
Buri wese yakwigira aho ari hose kuko buri gace k’amasomo kari  hagati y’iminota 3 na 30. Wakoresha inzu y’Ikoranabuhanga y’ikigo (Computer Lab) ukabona amasomo yose.
Umwana wese uzi gusoma no kwandika aremewe, gusa umwana wese ufite munsi y’imyaka 12 agomba kugira umuhagararira kugira ngo abashe gukurikirana amasomo neza.
Si ngombwa, uhagarariye umwana, amufasha gukora no kubona ibikoresho bikenewe, nka telefone, mudasobwa n’ibindi bikenewe gukurikirana amasomo.
Wakoresha email: courses@mountaincreative.rw cyangwa Tel: 0787779742.
Gikondo, mu karere ka Kicukiro, hafi na sitasiyo HASS PETROLEUM, umuhanda KK 567 St muri metero 100.
Waduhamagara kuri  tel: 0787779742, cyangwa ukatwandikira kuri courses@mountaincreative.rw, wanasura urubuga www.mountaincreative.rw wifuza kumenya amakuru menshi kuri twe.
Oya, nta mwihariko uhari kuri mudasobwa cyangwa telefone, ugomba kuba ubasha gufungura website kugira ngo ukurikirane amasomo.
Ibikoresho byo gushushanya tuzifashisha ibiboneka mu maduka yo mu du santere hose mu gihugu. Ndeste telefone na mudasobwa wabikura mu maduka abigurisha.

Kanda Hano urebe ibijyanye n’amasomo

 

Ibijyanye na mountaincreative

Ongera Ushakishe

Amarushanwa yo Gushushanya

Amarushanwa yo Gushushanya Agamije gufasha abana bafite impano kubona uburyo bwo kwerekana ibihangano byabo, ndetse …

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *