Ibyavuye mu marushanwa yo gushushanya y’abana, muri werurwe 2021.

Amakuru mashya, Amakuru, Amarushanwa By Apr 02, 2021 No Comments

Dushimiye Igihozo Gift Diane w’imyaka 11 utuye mu Ruhango niwe wabaye uwa mbere atoranyijwe n’akanama nkemurampaka, yagize amajwi 72/100.

Nanone dushimiye IRAKOZE Johnson w’imyaka 11 utuye muri Nyarugenge niwe wabaye uwa mbere atoranyijwe ku rubuga, yagize amajwi 47/100.

Dushimiye abana bose 13 bitabiriye amarushanwa, tukaba twizera ko muzagaruka guhatana mu yandi marushanwa akurikira muri Gicurasi 2021 ndetse tuzishizimira kubona abana benshi. Mu by’ukuri iyi ni gahunda izakomeza buri gihe mu mezi (2) nibura hateganyijwe amarushanwa agera muri atandatu mu mwaka, amarushanwa akurikira akazaba muri Gicurasi, Nyakanga, Nzeri na Ugushyingo uyu mwaka wa 2021.

Ku nshuro ya mbere twahuye n’ibibazo bitandukanye, aho abana bamwe babeshyaga imyaka bagakurwa mu irushanwa ndetse n’Ikibazo cy’ibishushanyo bifotoye nabi.

Ku ruhande rwacu twasanze hakwiriye no kubaho ibyiciro bibiri by’ibihembo, icyiciro kimwe kirimo abatorwa n’akanama nkemurampaka ndetse n’ikindi cyiciro gitorwa n’abareba ibishushanyo, ibi bizatuma abitabira amarushanwa bishimira umusaruro wibyo bakoze.

Tukaba dushimira abagize uruhare mu gutora, uburyo bwo guhitamo abatsinze byakozwe n’akanama nkemurampaka n’amajwi y’abatoye ku rubuga. Tukaba twarahisemo kubikora muri ubu buryo kugira ngo bitange amahirwe kuri buri wese, niyo mpamvu habonetse impinduka ku byerekeye ibihembo byateganyijwe mbere, ariko uburyo twahisemo bukaba aribwo bunoze kandi butanga amahirwe ku wundi mwana wa kane mu bitabiriye, hakazahembwa abana bane aho kuba batatu. Ibihembo bikaba bigabanyije muri ubu buryo.

Abatowe n’akanama nkemurampaka

1. Uwa mbere: 50.000

2. Uwa Kabiri: 30.000

Abatowe ku rubuga

1. Uwa mbere: 30.000

2. Uwa kabiri: 20.000

ABATSINZE BATORANYIJWE N’AKANAMA NKEMURAMPAKA

Igishushanyo kigaragaza Isuku ndetse n’uburyo bwo Kwirinda Covid-19, amanota yatanzwe n’abanyabugeni babigize umwuga,

UmwanyaAmazinaImyakaAho AtuyeAmanota
1Igihozo Gift Diane11Ruhango72%
2David Reyes10Bugesera71%
3SIKUBWABO Jackson13Nyarugenge69%
4TETA Samila10 68%
5IRAKOZE Johnson11Nyarugenge65%
6Cyiza Kelly8Kayonza62%
7Haguma Jason Gray12Kicukiro60%
8Cyusa Kevin8Kayonza59%
9Eric Kayihura12Kirehe52%
10Ineza Joel6Kayonza48%
11UHIRWE Benjamin Nyarugenge42%
12Rutagarama Horace12 40%

*Ganitwali Ndinda Bertrand yavanywe mu irushanwa kubera ko atabashije kwerekana ko koko uwashushanyije ari umwana.

ABATSINZE BATOWE KU RUBUGA

UmwanyaAmazinaImyakaAho Atuye%Amanota 30,013
1IRAKOZE Johnson11Nyarugenge47%14,309
2Haguma Jason Gray12Kicukiro38%11,560
3Igihozo Gift Diane11Ruhango12%3,611
4UHIRWE Benjamin Nyarugenge0%167
5SIKUBWABO Jackson13Nyarugenge0%117
6Eric Kayihura12Kirehe0%69
7David Reyes10Bugesera0%52
8Ineza Joel6Kayonza0%36
9Cyiza Kelly8Kayonza0%28
10Rutagarama Horace12 0%25
11TETA Samila10 0%11
12Cyusa Kevin8Kayonza0%11

Ibindi bihembo:

Abitabiriye amarushanwa bose bemerewe kwiga ku buntu, amasomo yo gushushanya y’ibanze muri Mountain Creative Academy.

Murakoze.

No Comments

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *