Mu Rugo / Amakuru mashya / Tubafitiye Gahunda yo KWIGA GUSHUSHANYA INKURU

Tubafitiye Gahunda yo KWIGA GUSHUSHANYA INKURU

INCAMAKE Y’AMASOMO

Aya ni  amasomo y’ibanze mu gushushanya afasha buri wese ufite impano cyangwa  akaba afite ubushake mu kumenya ibyerekeranye no gushushanya. Aya masomo kandi atuma buri wese uyakurikiye amenya uburyo bwo kunoza ibishushanyo yikoreye.

Gushushanya inkuru ni umwuga mwiza ku buryo kubimenya cyangwa kubigiraho amakuru ahagije ari ibintu byiza mu buzima, kuko bituma uburyo bwo gutanga ubutumwa bwaguka iyo binyuze mu bishushanyo.

Aya masomo twabateguriye agenewe abantu bose, baba abakuze cyangwa abana bashobora kuyakurikirana nta nkomyi, kuko ateguye ku buryo bworoheye buri wese.

INTEGO Y’AYA MASOMO

Aya masomo afasha buri wese uyakurikiranye kugira ubumenyi bw’ibanze mu gushushanya, akanatuma impano ye yaguka. Abakuze azabafasha kuruhura ibitekerezo no guhanga inkuru mu mashusho ndetse abakiri bato na bo azabafasha kuba bahitamo umwuga wo gushushanya mu mashuri y’ubugeni yisumbuyeho.

NYUMA Y’AMASOMO

–  Umunyeshuri azaba afite ubushobozi bw’ibanze mu Gushushanya inkuru mu buryo bwe kandi neza.

– Umunyeshuri kandi azaba asobanukiwe iby’ingenzi by’ibanze bigenderwaho mu gushushanya.

ICYO TUGAMIJE

– Ni ugufasha abana, urubyiruko n’abakuze kubona amahugurwa n’amasomo magufi abafasha gukoresha impano zabo mu gushushanya;

– Gutegura buri mwaka amarushanwa atandukanye, imurikagurisha ndetse n’iserukiramuco ku rwego rw’igihugu byitabirwe n’abanyeshuri bose bazaba barakurikiranye aya masomo.

DORE UBURYO WAKORESHA WIYANDIKISHA

Kwiyandikisha bikorwa rimwe gusa, igiciro ni  15.000 RWF, wishyura na MOMOPAY *182*8*1*413272*15000#, ushaka gukoresha ubundi buryo watwandikira kuri courses@mountaincreative.rw.

AHO WABARIZA IBINDI IBISOBANURO

Tel: 0787 779 742

Email: courses@mountaincreative.rw

Cyangwa ushobora no kudusanga ku cyicaro i Gikondo hafi na sitasiyo HASS PETROLEUM, umuhanda KK 567 St muri metero 100.

Ibijyanye na mountaincreative

Ongera Ushakishe

Amarushanwa yo Gushushanya

Amarushanwa yo Gushushanya Agamije gufasha abana bafite impano kubona uburyo bwo kwerekana ibihangano byabo, ndetse …

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *