Mu Rugo / Amakuru / NDARAMA, Yiyemeje guteza imbere Inkuru Zishushanyije mu Rwanda

NDARAMA, Yiyemeje guteza imbere Inkuru Zishushanyije mu Rwanda

Umunyabugeni NDARAMA, Umuyobozi wa Mountain Creative. Nyuma yo kubona Inkunga y’ikigega cyo kuzahura inganda ndangamuco zazahajwe na COVID 19 yiyemeje kuzamura INKURU ZISHUSHANYIJE mu Rwanda.

Umunyabugeni NDARAMA, Umuyobozi wa Mountain Creative.

Akora Inkuru Zishushanyije zikoreshwa mu Binyamakuru no mu bitabo by’Abana.

  • Yashushanyije amashusho arenga ijana mu gitabo cy’Umunyeshuri Umwaka wa 3 amashuri Aabanza, Ikinyarwanda.
  • Yashushanyije mu Bitabo birenga 9 bya Andika Rwanda (USAID Soma Umenye
  • Yakoze IMVAHO NSHYA kuva mu kwezi kwa 04/2014 kugeza mu kwa 07/2020
  • Yatewe Inkunga y’ikigega cyo kuzahura inganda ndangamuco nyuma y’ingaruka Ubugeni bwagizweho na COVID19. Umushinga we akaba azafasha gutanga amasomo yo Gushushanya Inkuru no Gukora Iserukiramuco. Watewe Inkunga na Imbuto Foundation ifatanyije na Ministeri y’Urubyiruko n’Umuco.

Dore bimwe mu bihangano bye, Ibyakoreshejwe mu binyamakuru n’ibitabo.

 

Ibijyanye na mountaincreative

Ongera Ushakishe

Amarushanwa yo Gushushanya

Amarushanwa yo Gushushanya Agamije gufasha abana bafite impano kubona uburyo bwo kwerekana ibihangano byabo, ndetse …

2 Ibitekerezo

  1. Mwaramutse, ese umuntu ufite abana bafite impano kd aho atuye ari kure yaho mukorera,mwakorana mute? Kugirango impano ziri mubana zitazazima.

    For ex.

    Ntuye mu murenge wa Mwendo,Ruhango,South.

    Birumvikanako i kigali ari kure

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *